• MUZIKA
  • VIDEO
  • AMAFOTO
  • CONTACT US
Duhamagare +1 (515) 525-6485
Monday, March 8, 2021
Ibiriho
Advertisement
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • IMYIDAGADURO
    • IMIKINO
    • IYOBOKAMANA
    • CINEMA
    • UBUREZI
    • URUKUNDO
    • IKORANABUHANGA
    • UBUKUNGU
    • UBUZIMA
  • AMAFOTO
  • AMATEKA
    Biden na Harris batowe nk’abantu b’umwaka wa 2020

    Biden na Harris batowe nk’abantu b’umwaka wa 2020

    Amerika: Harvard ku rutonde rwa za Kaminuza na Koleji 55 zahagaritse kwiga kubera coronavirus

    Amerika: Harvard ku rutonde rwa za Kaminuza na Koleji 55 zahagaritse kwiga kubera coronavirus

    Facebook yahaye buri mukozi amadorali 1000 yo kwiyitaho muri iki gihe cyo kwirinda coronavirus

    Facebook yahaye buri mukozi amadorali 1000 yo kwiyitaho muri iki gihe cyo kwirinda coronavirus

    “Queen Sono”: Filime Nyafurika y’uruhererekane igiye kwandika amateka ku Isi

    “Queen Sono”: Filime Nyafurika y’uruhererekane igiye kwandika amateka ku Isi

    Sadio Mané yabimburiye abakinnyi b’Abanyafurika gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya Coronavirus

    Sadio Mané yabimburiye abakinnyi b’Abanyafurika gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya Coronavirus

  • UMUCO
    Canada: Willy M.Gakunzi yakoze mu nganzo abwira abantu ahari amahoro yatuma imitima yabo iruhuka-VIDEO

Nta gisubizo
ibyo mwashatse

Ahabanza Amakuru Mashya

Umuco, inkingi ikomeye Alain Muku abona yagira Afurika nk’igihugu kimwe

Inyandiko zitandukanye zivuga ko umuco ari intera igenda igerwaho, ivuka ku mivugururire y’imibereho y’ububanyi n’amahanga. Ko ari Urwunge rw’ibitekerozahame n’umugare abantu bakomora ku bakurambere.

kayre na kayre
November 20, 2020
mu Amakuru Mashya, IMYIDAGADURO
0
Umuco, inkingi ikomeye Alain Muku abona yagira Afurika nk’igihugu kimwe
0
SHARES
0
Abasuye
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Inyandiko iri kuri internet isobanuro ko umuco urangwa n’ibyo abenegihugu bagaragaza, ibyo batekereza, ibyo bakunda, ibyo banga, ibyo bazirikana n’ibyo bafataho urugero.

Umuco urangwa kandi n’uko abantu berekana uko bateye, bikaboneka mu migenzo, imiziro n’imiziririzo, imihango, iyobokamana, ubuhanzi n’ibindi.

Agahugu katagira umuco karacika! Hari ibintu biziririzwa mu muco w’igihugu runaka, ahandi ugasanga birubahwa kandi ubikoze akaba adaciye inka amabere.

Umuhanzi ubimazemo igihe kinini, Alain Mukuralinda uri kubarizwa muri Côte d’Ivoire, aritegura gusohora indirimbo nshya yise ‘United People, United Afurika’, aho yagaragajemo uko Afurika yaba igihugu kimwe binyuze mu muco. Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili’.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Alain Muku yavuze ko nk’umuhanzi yiteguye gutanga umusanzu we mu kugaragaza ko Afurika yaba igihugu kimwe, igihe cyose abanyafurika bashyira hamwe bagahuza imico itandukanye.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ye, ari inzira ikomeye igera ku benshi kandi byihuse, yagaragarijemo ko inzozi z’uko Afurika yaba igihugu kimwe zishobora kuba impamo.

Alain avuga ko igihangano cye gihamagarira by’umwihariko urubyiruko n’abana bakiri bato gukura bumva ko umugabane w’Afurika bavukiyeho ari naho ikiremwamuntu gikomoka; ko aricyo gihugu cyabo kimwe rukumbi bagira.

Kandi ko abatuye umugabane wa Afurika bakwiye gufatanyiriza hamwe kubaka Afurika nk’igihugu kimwe ‘intego yacu ikaba gukunda umuririmo wo wonyine uzahashya ubukene’.

Avuga ko abatuye Afurika bakeneye umugabane utarangwaho imyiryane n’intambara hagati y’abana bawo, ahubwo ubumuntu bukaba ikirangantego cy’umunyafurika.

Ati “Afurika nk’Igihugu kimwe, izatugeza k’ubwigenge busesuye, k’ukwishyira ukizana n’ubwisanzure bya buri wese, k’uburinganire bw’umugore n’umugabo no kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”

“Nidushyira hamwe nta kizatubuza kugira uruhare mu bikorwa byose kuri iyi si kuko nituvuga rumwe, tukunga ubumwe tuzabahiga.”

Uyu muhanzi avuga ko igihe kigeze kugira ngo urusobe rugize abanyafurika, rushyire mu bikorwa inzozi zibanze mu buzima bwabo ari zo kurema ‘Afurika nk’Igihugu’.

Ko Abanyafurika ari bo bonyine bagomba kuba nyambere mu gutuma Afurika yunga ubumwe, kandi ko babishatse babigeraho. Yavuze ko ‘ukwishyira hamwe nikwo kwonyine kuzatuma tugira Afurika, ikomeye, yubashywe, ifite ingufu yigenga koko’.

Umuryango wunze Ubumwe bw’Afurika, muri gahunda na politiki zawo zo guteza imbere umuco na siporo, uhamya ko umuco, ufite uruhare runini mu gukangurira, gusobanurira no kwumvisha abanyafurika inyungu ziri mu kugira imyumvire imwe yo kwunga ubumwe.

We avuga ko Abanyafurika nibunga ubumwe, Afurika izagendera ku muco w’intarumikwa bahuriyeho maze, bahere aho, bafatanye imigabo n’imigambi bazaba basangiye.

Yavuze ko ibi bizashoboka ari ‘uko tugarutse ku muco n’imyimvure nyafurika twahoranye nk’abari bashyize hamwe nk’uko byahoze kera ‘abavuye ikantarange bataradukatira imipaka yadutanyije’.

Ati “Ni uko tuzabasha guhanahana no gusangira k’ubukungahare bw’imico itandukanye dufite bityo, yuzuzanye maze, ibyiza bivuye muri urwo rusobe rw’imico abe ari byo tugumana bikazaduteza imbere bikanadufasha guhindura umugabane wacu igihugu kimwe.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ziherekeza umwaka, yavuze ko ari ngombwa ko Abanyafurika bagarukira kandi bakabungabunga umuco w’abakurambere batibagiwe n’indimi nk’imwe mu nkingi zibafasha kwunga ubumwe.

Avuga ko kwunga ubumwe bikwiye gukorwa binyuze mu muco, aho bizatuma abantu babasha kuganira, kwumvikana no kubwahana, kubana mu mahoro no gusabana ‘ari byo shingiro ry’amajyambere no kugera ku ntego yo kwishyira hamwe’.

Alain Muku aritegura gusohora indirimbo nshya yise “United People, United Afrika, yagaragajemo uburyo umuco ari inkingi ikomeye yatuma Afurika iba igihugu kimwe

Source: Inyarwanda.com

kayre

kayre

Ibisainkuru

USA: Abahanga mu by’ubuzima bemeje urukingo rwa COVID-19 rwakozwe na Pfizer
Amakuru Mashya

USA: Abahanga mu by’ubuzima bemeje urukingo rwa COVID-19 rwakozwe na Pfizer

December 11, 2020
Biden na Harris batowe nk’abantu b’umwaka wa 2020
Amakuru Mashya

Biden na Harris batowe nk’abantu b’umwaka wa 2020

December 11, 2020
Koffi Olomide yahishuye ibanga ritumye arambye mu muziki n’ukuntu ahura n’ibibazo bya politiki iyo avuze ko Abanyarwandakazi ari beza
Amakuru Mashya

Koffi Olomide yahishuye ibanga ritumye arambye mu muziki n’ukuntu ahura n’ibibazo bya politiki iyo avuze ko Abanyarwandakazi ari beza

December 10, 2020
Ntujya udutenguha-Abafana babwira Meddy wasohoye ‘Carolina’ yagaragajemo imbyino zishimiwe-VIDEO
Amakuru Mashya

Ntujya udutenguha-Abafana babwira Meddy wasohoye ‘Carolina’ yagaragajemo imbyino zishimiwe-VIDEO

December 10, 2020
Nimutamubona ku mukino wa Gormahia muzavuge ko yavunitse – ADIL Mohamed avuga kuri Jacques Tuyisenge
Amakuru Mashya

Nimutamubona ku mukino wa Gormahia muzavuge ko yavunitse – ADIL Mohamed avuga kuri Jacques Tuyisenge

November 20, 2020
Uncle Austin mu ndirimbo ye nshya yazirikanye abafana bamushyigikiye muri Primus Guma Guma 2018-VIDEO
Amakuru Mashya

Uncle Austin mu ndirimbo ye nshya yazirikanye abafana bamushyigikiye muri Primus Guma Guma 2018-VIDEO

November 16, 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Best Singer

  • MUZIKA
  • VIDEO
  • AMAFOTO
  • CONTACT US
  • CINEMA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • IKORANABUHANGA
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUZIMA
  • AMATEKA
  • URUKUNDO
  • UMUCO

© 2020 Ibiriho.com

Nta gisubizo
ibyo mwashatse
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • IMYIDAGADURO
    • IMIKINO
    • IYOBOKAMANA
    • CINEMA
    • UBUREZI
    • URUKUNDO
    • IKORANABUHANGA
    • UBUKUNGU
    • UBUZIMA
  • AMAFOTO
  • AMATEKA
  • UMUCO

© 2020 Ibiriho.com

Login to your account below

Forgotten Password?

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In