Mu mukino yahuragamo n’ikipe ya Monchengladbach, Real Madrid yatsinze ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Karim Benzema ku munota wa 9 ndetse no ku munota 31.
Nyuma y’uyu mukino Real Madrid yasoje amatsinda iyoboye itsinda B n’amanota 10 ikurikirwa na Monchengladbach ifite amanota 8. Itsinda A Bayern Munch yazamutse ari iya mbere ifite amanota 16 ikurikirwa na Atletico Madrid n’amanota 9, itsinda C Manchester City yazamutse iyoboye n’amanota 16 ikurikirwa na Porto ifite amanota 13, itsinda D Liverpool yazamutse ifite amanota 13 ikurikirwa na Atalanta ifite amanota 11.
Bayern ifite igikombe giheruka nayo yakomeje
Itsinda E ikipe ya Chelsea yazamutse ifite amanota 14 ikurikirwa na Sevilla ifite amanota 13, itsinda F Dortmund yazamutse ifite amanota 13 ikurikirwa n’ikipe ya Lazio yazamukanye amanota 10 mu gihe itsinda G Juventus yakomeje ari iya mbere ifite amanota 15 yanganyaga na FC Barcelona yabaye iya kabiri, itsinda rya nyuma H ikipe ya PSG yazamutse ifite amanota 12 ikurikirwa n’ikipe ya RB Leipzig ifite amanota 12.Muri buri tsinda hazamutse amakipe 2 mu gihe ikipe ya 3 igomba kwerekeza mu mikino ya Europa league, tombara ya 1/8 cya Champions League ikaba iteganyijwe Tariki ya 14 Ukuboza 2020.
source: inyarwanda.com